Petit Stade imaze kuvugururwa, isa niyageze ku musozo, benshi bari bazi iyi stade bakomeje kuyitangarira kubera ubwiza bwayo.
Mu mafoto yagiye hanze yakomeje kugarukwaho cyane n’abantu benshi batangariye uko iyi stade isigaye imeze aho ubusanzwe ikinirwa imikino y’amaboko ndetse inakira ibitaramo bitandukanye.
Petit stade yubatse mu cyanya cyahariwe siporo, i Remera mu Karere ka Gasabo ikaba yaravuguruwe na kompanyi yitwa SUMA y’Abanyaturikiya bakoze n’imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse akaba ari nabo bubatse BK Arena.
Iyi Petit stade iko yaravuguruwe mu buryo butandukanye aho uburyo abafana bari basanzwe bicara byabaye ngombwa ko imyanya yabo yongerwa ikamanurwa ahagana ku kibuga, ikindi kandi ni uko uretse kwakira imikino ya Basketball yarimenyerewe cyane iki kibuga cyavuguruwe kizajya gikinirwaho handball.
Petit stade izajya yakira abantu 1500 bicaye neza izajya ikinirwa n’indi mikino irimo Volleyball.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…