Petit Stade imaze kuvugururwa, isa niyageze ku musozo, benshi bari bazi iyi stade bakomeje kuyitangarira kubera ubwiza bwayo.
Mu mafoto yagiye hanze yakomeje kugarukwaho cyane n’abantu benshi batangariye uko iyi stade isigaye imeze aho ubusanzwe ikinirwa imikino y’amaboko ndetse inakira ibitaramo bitandukanye.
Petit stade yubatse mu cyanya cyahariwe siporo, i Remera mu Karere ka Gasabo ikaba yaravuguruwe na kompanyi yitwa SUMA y’Abanyaturikiya bakoze n’imirimo yo kuvugurura Stade Amahoro ndetse akaba ari nabo bubatse BK Arena.
Iyi Petit stade iko yaravuguruwe mu buryo butandukanye aho uburyo abafana bari basanzwe bicara byabaye ngombwa ko imyanya yabo yongerwa ikamanurwa ahagana ku kibuga, ikindi kandi ni uko uretse kwakira imikino ya Basketball yarimenyerewe cyane iki kibuga cyavuguruwe kizajya gikinirwaho handball.
Petit stade izajya yakira abantu 1500 bicaye neza izajya ikinirwa n’indi mikino irimo Volleyball.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…