Habarurema Gahungu usanzwe ari umunyezamu w’ikipe ya Bugesera FC yafashwe na Polisi atwaye imodoka yasinze, nyuma y’ibyishimo byo guhembwa ibirarane by’amezi atanu icyarimwe.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, mu mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Habarurema wakiniye Sunrise FC na Police FC arafunze nyuma y’aho afatiwe mu mujyi wa nyamata atwaye imodoka yasinze bivuze ko agiye gufungwa iminsi itanu nk’uko amategeko abiteganya.
Amakuru avuga ko Habarurema yafashwe ubwo yari avuye mu Mujyi wa Kigali agana mu Karere ka Bugesera.
Uyu Munyezamu ntazagaragara mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 23 Bugesera FC izakiramo Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu tariki 2 Werurwe 2024 kuri Stade ya Bugesera.
Gahungu yafashwe yanyoye ibisindisha nyuma y’uko Ikipe ya Bugesera FC yishyuye abakozi bayo imishahara y’amezi atanu icyarimwe yari ibabereyemo.
Icyakora kugeza kuri ubu ntiharamenyekana nimba n’ikipe ya Bugesera Fc ishobora kumufatira ibihano nyuma y’ibyo yahawe na Polisi.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…