Sosiyete ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir yatangaje ko ihagaritse ingendo zayo yagiriraga i Mumbai mu gihugu cy’Ubuhinde.
Mu itangazo yashyize ahagaragara RwandAir yatangaje ibabajwe no gutanga isubikwa ry’ingendo zijya n’iziva i Mumbai mu Buhinde kuva tariki 15 Werurwe 2024.
Bongeyeho ko bihanganishije abagenzi bayo bose bari bafite itike zigomba kubafasha kugenda, ko bakwiriye kubegera bakabafasha, bagazasubizwa amafaranga yabo cyangwa se bakemererwa guhindurirwa itike nta kindi kiguzi basabwe ubwo bazaba bashaka kwerekeza i Mumbai.
RwandAir yihanganishije abagenzi muri rusange kuri izo ngaruka.
Icyakora cyo iyi Sosiyete ikora ubwikorezo bwo mu kirere ntiyatangaje impamvu nyamakuru yisubikwa ry’ingendo ziva nizerekeza i Mumbai.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…