Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yatangaje ko abantu 816 bamaze gusangwamo indarwa ya Kolera mu bice 10 by’igihugu.
Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 1 Werurwe 2024.
Iryo tangazo rivuga ko kuva ku ya 5 Mutarama kugeza ku ya 8 Gashyantare, Abantu 26 bishwe n’indwara ya Kolera.
Ibice byibasiwe kurusha ibindi ni Dodoma, Kagera, Katavi, Manyara, Mara, Morogoro, Mwanza, Shinyanga, Simiyu na Tabora.
Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi ndwara yanduye yatewe n’imvura nyinshi ikomeje gutuma amazi meza adashobora kuboneka.
Abaturage ngo bagowe no kubona amazi meza yo kunywa no gusukira ibikoresho.
Iyi Minisiteri ivuga ko abashinzwe ubuzima n’inzego z’ibanze bashyize hamwe mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’igenzura ndetse no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’ahari uburwayi.
Mu mwaka ushize wa 2023, Tanzania yibasiwe na kolera dore ko uturere 12 twibasiwe hakandura abantu 927, 27 ikabahitana.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…