Tanzania: Kolera iravuza ubuhuha

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yatangaje ko abantu 816 bamaze gusangwamo indarwa ya Kolera mu bice 10 by’igihugu.

Ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 1 Werurwe 2024.

Iryo tangazo rivuga ko kuva ku ya 5 Mutarama kugeza ku ya 8 Gashyantare, Abantu 26 bishwe n’indwara ya Kolera.

Ibice byibasiwe kurusha ibindi ni Dodoma, Kagera, Katavi, Manyara, Mara, Morogoro, Mwanza, Shinyanga, Simiyu na Tabora.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko iyi ndwara yanduye yatewe n’imvura nyinshi ikomeje gutuma amazi meza adashobora kuboneka.

Abaturage ngo bagowe no kubona amazi meza yo kunywa no gusukira ibikoresho.

Iyi Minisiteri ivuga ko abashinzwe ubuzima n’inzego z’ibanze bashyize hamwe mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’igenzura ndetse no gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru y’ahari uburwayi.

Mu mwaka ushize wa 2023, Tanzania yibasiwe na kolera dore ko uturere 12 twibasiwe hakandura abantu 927, 27 ikabahitana.

Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania yatangaje ko abantu 816 bamaze gusangwamo indarwa ya Kolera mu bice 10 by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *