Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo hakinwaga imikino y’umunsi wa Kane wa shampiyona y’umukino w’intoki ya Basketball mu bagabo, umunsi waranzwemo n’udushya ndetse no guca uduhigo ku makipe n’abakinnyi
MU MIKINO 4 YABAYE MU MPERA Z’IKI CYUMWERU:
• Ikipe ya Inspired Generation ni yo yatsinze amanota 3 inshuro nyinshi, *(3 POINTS MADE)*, aho yabikoze inshuro 14. Ni mu mukino yatsinzwemo na UGB amanota 85-76.
• Ikipe ya Orion ni yo yatsinze Lancer franc *(FREE THROWS MADE)*, nyinshi zigera kuri 15, gusa ntabwo byayibujije gutsindwa na REG BBC amanota 106-60.
• REG BBC ni yo kipe yatsinze amanota 2 inshuro nyinshi *(2 POINTS MADE)*, ni mu mukino wayihuje na Orion BBC.
• REG BBC ni yo kipe yakoze rebounds nyinshi, aho yakoze izigera kuri 71, ni mu mukino wayihuje na Orion BBC.
NYUMA Y’UMUNSI WA 10 WA SHAMPIYONA MU BAGABO:
• PERRY William Kiah ukinira Patriots niwe ufite (EFFICIENCY) nyinshi (96.0)
• PERRY William Kiah ukinira Patriots niwe umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo amanota (assists), 31
• Olivier TURATSINZE ukinira Espoir ayoboye abaze gutsinda amanota menshi (88)
• Eric MUHAYUMUKIZA ukinira Espoir niwe umaze gukora (rebounds), nyinshi (51).
• Benjamin MUKENGERWA ukinira REG niwe uyoboye mu gukora (steals) nyinshi, 17
• Olivier TURATSINZE ukinira Espoir niwe uyoboye mu gutsinda amanota 3 menshi (14).
• Kambuyi Pitchou Manga ukinira REG niwe umaze gutsinda amanota abiri inshuro nyinshi (25).
REG BBC yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo nyuma yo gutsinda Orion BBC amanota 106-60. Iyi kipe iyoboye urutonde n’amanota 8, aho yatsinze imikino 4 imaze gukina.
Patriots BBC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, aho nayo yitwaye neza itsinda Kepler amanota 84-56. Patriots nayo ntabwo itarakaza umukino n’umwe mu mikino 4 imaze gukina.
Mugabe Aristide werekeje muri Kepler muri uyu mwaka wa 2024, yahuye n’ikipe ya Patriots BBC yabereye kapiteni, atarwana nayo ibikombe 5 bya shampiyona ifite kugeza ubu.
Patriots BBC yashimiye uwari kapiteni wayo, Mugabe Aristide ibika nomero (88), yambaraga muri iyi kipe.
Nyuma yo gutsindwa na UGB amanota 85-76, ikipe ya Inspired Generation ntabwo irabasha kubona intsinzi nyuma y’imikino 4 imaze gukina muri shampiyona ya 2024.
REG yashizeho agahigo ko gutsinda Orion amanota arenga 100, mu mikino 3 ya shampiyona imaze kubahuza. Ni nyuma y’uko mu mukino wabahuje, REG BBC yatsinze Orion amanota 106-63.
Mu yindi mikino ibiri yabaye mu mwaka ushize wa 2023, ari nabwo iyi kipe yari imaze kuzamuka muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, REG BBC yatsinze Orion amanota 103-51 mu mukino ubanza ndetse n’amanota 103-78 mu mukino wo kwishyura.
Nyuma yo gutsindwa na Espoir BBC amanota 81-60, ikipe ya K Titans BBC ikomeje kuba iya nyuma ku rutonde rwa shampiyona (ya 10 n’amanota 3), aho itarabasha kubona intsinzi n’imwe mu mikino 4 imaze gukina.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…