Abakinnyi b’ikipe ya Kiyovu Sports bageze ku kibuga cy’imyitozo banga gukora imyitozo bahita bitahira kubera inzara ibamereye nabi.
Kuva muri Nzeri, aba bakinnyi ngo ntibazi uko umushahara umeze, kandi basabwa gukora imyitozo.
Amakuru avuga ko abakinnyi ba Kiyovu Sports baheruka gufata agashahara mu mwaka ushize wa 2023 muri Kanama.
Iyi kipe itorohewe ikomeje gusaba abafana bayo kuyitera inkunga mu buryo bwose bushoboka kugira ngo babone amikora abafasha kwikiranura n’abakinnyi bafitiye amafaranga.
Ibi bibazo byavutse ubwo uwari Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal akuwe ku mwanya we maze ikipe isigara mu biganza bya Ndorimana Jean François Regis nka General, gusa na we yamaze kuyisiga.
Kuri ubu hari andi makuru avuga ko nyuma y’uko Juvenal asubije ikipe imodoka na we ashobora kuyigarukamo akayisubiza ku murongo.
Kiyovu Sports kandi iherutse gufatirwa mu bihano byo kutagura abakinnyi kubera abayitsinze muri FIFA igomba kwishyura.
Ikipe ya Kiyovu Sports ihagaze ku mwanya wa karindwi muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba iherutse kwihagararaho itsinda Police Fc ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona.
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…