Nyuma y’urugamba rutoroshye rwabaye kuri uyu wa Mbere, i Masisi, umutwe wa M23 werekanye ibikoresho yafatiriye ingabo za RD Congo (FARDC) kuri urwo rugamba birimo n’imbunda n’ibikoresho by’itumanaho.
Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare.
M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, Ingabo z’u Burundi n’iza SADC gutera ibirindiro byayo.
Uyu mutwe biciye mu bavugizi bawo (Lawrence Kanyuka wa Politiki na Lt Col Willy Ngoma wa gisirikare), wemeje ko imirwano yo ku wa Mbere yasize ukubise ahababaza ihuriro ry’Ingabo za Leta y’i Kinshasa.
Kanyuka yifashishije urubuga rwe rwa X, yaraye atangaje ko FARDC, FDLR, Wazalendo, abacancuro, Ingabo z’u Burundi na SADC “bakubitiwe i Katsiro no mu nkengero zaho. Bataye ku rugamba intwaro n’amasasu ndetse n’ibikoresho by’itumanaho”.
Amafoto abavugizi ba M23 bashyize hanze yerekana imbunda ziganjemo izo mu bwoko bwa AK-47 uyu mutwe yamburiye FARDC n’abambari bayo ku rugamba.
M23 kandi yemeje ko ku wa Mbere yakubitiye umwanzi mu mirwano yabereye i Mabenga.
Amakuru kandi avuga ko uyu mutwe wigaruriye agace ka Nyanzale (iwabo wa Gen Sultani Makenga), nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi bawo n’ingabo za leta.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…