Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’umugabo we Shakib Cham, bongeye kugaragara bari kumwe mu Barabu nyuma y’amakuru amazeho iminsi avuga ko batandukanye bitewe n’umubano w’uyu mugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.
Mu mashusho aba bombi bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagram, bagaragaye bishimanye ndetse bahuje n’urugwiro nyuma y’uko bivuzwe ko Shakib yahukanye. Muri ayo mashusho bagenda bafatanye akaboko ndetse bakajya bananyuzamo bagasomana.
Aya mashusho yafatiwe muri Arabia Saudite aho bari basohokaniye bagiye muri gahunda zabo zigiye zitandukanye aho bivugwa ko Zari yagiye muri gahunda ze zijyanye n’abafatanya bikorwa be asanzwe yamamariza.
Mu minsi yashize nibwo havuzwe amakuru y’uko Shakib yahukanye nyuma yo kubona amashusho ya Zari ari kumwe na Diamond babyaranye abana babiri.
Bivugwa ko nyuma y’ayo mashusho ko Shakib yahise azinga utwe akisubirira muri Uganda gusa Zari yarabihakanye ndetse anasobanura ko amashusho yagaragayemo ari kumwe na Diamondi yari agamije kwamamaza indirimbo y’uwahoze ari umugabo we.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…