Umuraperi w’umunyamerika, Rick Ross n’umukunzi we Cristina Mackey bahisemo guhagarika ibyerekeye umubano wabo nyuma y’amezi atandatu gusa.
Ibyerekeye imibanire y’aba bombi byo gutandukana byari bimaze igihe bivugwa Murandasi, nyuma y’uko Rick Ross aherutse kugaragara wenyine atarikumwe na Mackey iruhande rwe.
Vubaha byaje gushimangirwa, nyuma y’uko Rick Ross aherutse kujya kureba umukino wa basketball aho Miami Heat yakinaga arikumwe n’undi mugore, aho byaje gucumbya umwotsi kubyavugwaga.
Mackey ubwe yaje kwemeza itandukana rye n’uyu muraperi w’imyaka 48.
Yagiye ku rubuga rwa Threads, aho yanditse agira ati “Sinigeze ngira ubunararibonye bwo gutandukana, ntabwo ndi inyangamugayo, ntabwo nkeneye imikino, sinkeneye gukinishwa umubiri wanjye, ibikorwa byanjye birakomeje kandi ndanyuzwe.”
“Ibintu byari byiza, kandi nizera ko aho byari bigeze mugihe kingana n’amezi atandatu byari bishimishije. Niba abandi bababajwe n’ibyishimo byanjye / ishema muri iki gihe, iyo ni yo mihangayiko yabo yo kwihanganira. Twagize itandukana riciye mu mucyo hashize ibyumweru bibiri, kandi sinigeze n’iyumva nk’uwa nyuma. Nakiriye kwakira ibyiza n’ibibi hamwe n’urukundo. Kandi rwose, ntabwo nzigera ngaragara kuri podcast y’umuntu. ”
Rick Ross na Cristina Mackey bagaragaye bwa mbere mu Kuboza nyuma y’uko bombi babigaragaje ko bari mu rukundo.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…