RWANDA

Uruganda rukumbi rukora Isukari mu Rwanda rwahagaritse imirimo yarwo

Imirimo y’uruganda rukumbi rw’Isukari mu Rwanda (Kabuye Sugar Works) rwabaye rufunze imiryango by’agateganyo, nyuma y’uko ubuso rwakoreragaho ubuhinzi bwibasiwe n’ibiza.

Kugeza ubu hegitari 700 kuri hegitari 2000 ruhingaho ibisheke rukoramo isukari zangijwe n’ibiza mu bihe bitandukanye.

Mu masaha ya mbere ya saa Sita, kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024 uru ruganda nibwo rwatangaje ko rwabaye rufunze imiryango rukabanza kureba aho ikirere cyerekeza.

Uretse abayobozi barwo n’abandi bakozi bake, abandi bakozi bari mu ngo zabo. Ni nyuma y’uko uru ruganda ruhagaritse by’agateganyo gukora isukari.

Umuyobozi ushizwe Ubutegetsi mu Ruganda rwa Kabuye, Habimana Anselme, avuga ko iki kibazo cyatewe ahanini n’ibishanga bakuragamo ibisheke byamaze kuzura.

Hari ibilometero bisaga 50 by’ingarani uru ruganda rurimo gutunganya zizajya ziyobora amazi, nk’igisubizo babona cyagabanya ibihombo uru ruganda rukomeje kugira.

Igishanga cyakurwagamo ibisheke n’uru ruganda bavuga ko cyarengewe Photo:Cyril NDEGEYA

Abahinzi basaga 3500 basanzwe bagemura ibisheke kuri uru ruganda nabo bararira ayo kwarika, bitewe n’igihombo batewe n’uko imirima yabo yamaze kwangirika.

Kugeza ubu toni y’ibisheke umuturage yishyurwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda n’uru ruganda.

Gusa hari abasanga kuba uru ruganda ari rumwe mu gihugu na byo byaba imbogamizi ikomeye yo kubura aho bagemura umusaruro w’ibisheke mu gihe uru ruba rwahagaze.

Ubusanzwe Uruganda rw’Isukari rwa Kabuye, rufite hegitari 2,000 ruhingaho ibisheke.

Mu mezi asaga atatu gusa, hegitari zisaga 700 ni zo zimaze kwangirika, byatumye ingano ya toni batunganyaga ku munsi igabanukaho toni zisaga 200 zose.

Ubuyobozi bw’uru ruganda buvuga ko bwamaze gukora inyigo yo kubaka urundi ruganda rw’isukari mu Karere ka Kayonza ndetse iyo nyigo ikaba yaragejejwe mu nzego nkuru z’Igihugu.

Kugeza ubu uturere icyenda ni two Leta yahayemo rwiyemezamirimo w’Uruganda Kabuye Sugar Works ubutaka ngo abubyaze umusaruro.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni z’ibisheke zisaga 600 ku munsi zikavamo toni 50 z’isukari.

100% by’umusaruro w’ibisheke uru ruganda rutunganya, 60% ni uva mu bahinzi mu gihe 40% usarurwa mu bishanga rwahawe.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

16 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago