Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’umugabo we Shakib Cham, bongeye kugaragara bari kumwe mu Barabu nyuma y’amakuru amazeho iminsi avuga ko batandukanye bitewe n’umubano w’uyu mugore na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.
Mu mashusho aba bombi bashyize ku rukuta rwabo rwa Instagram, bagaragaye bishimanye ndetse bahuje n’urugwiro nyuma y’uko bivuzwe ko Shakib yahukanye. Muri ayo mashusho bagenda bafatanye akaboko ndetse bakajya bananyuzamo bagasomana.
Aya mashusho yafatiwe muri Arabia Saudite aho bari basohokaniye bagiye muri gahunda zabo zigiye zitandukanye aho bivugwa ko Zari yagiye muri gahunda ze zijyanye n’abafatanya bikorwa be asanzwe yamamariza.
Mu minsi yashize nibwo havuzwe amakuru y’uko Shakib yahukanye nyuma yo kubona amashusho ya Zari ari kumwe na Diamond babyaranye abana babiri.
Bivugwa ko nyuma y’ayo mashusho ko Shakib yahise azinga utwe akisubirira muri Uganda gusa Zari yarabihakanye ndetse anasobanura ko amashusho yagaragayemo ari kumwe na Diamondi yari agamije kwamamaza indirimbo y’uwahoze ari umugabo we.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…