Kuri uyu wa Gatanu, Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kashuga na Misinga duherereye ku bilometero bibarirwa mu icumi uvuye i Mweso nyuma yo gutsinda FARDC.
Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 08 Werurwe 2024, urugamba rwahinanye ahakikije Mweso muri gurupema ya Bashali-Mokoto birangira M23 yigaruriye turiya duce twombi.
Iyi ntambara yabaye nyuma y’uko ku wa kane hari haraye agahenge.
Abasesenguzi bavuga ko kuva umutwe wa M23 washingwa aribwo bwa mbere ukandagije ibirenge mu bice bya Teritware ya Walikare dore ko agace ka Gashuga ari naho kabarizwa.
Amakuru aturuka mu bayobozi gakondo ba hariya avuga ko inyeshyamba za M23 zabashije gufata uduce twa Kashuga na Misinga muri km 10 uva Mweso ugana mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba.
Izi nyeshyamba ziri kwerekeza ahitwa Kalembe ku rugabaniro rwa Masisi na Walikare.
Izi nyeshyamba zigaruriye kandi uduce twa Nyanzale, Kikuku, Kibirizi, Somi Kivu n’uturere tuyikikije ku butaka bwa Rutshuru.
Amakuru avuga ko uku gutsinda ku izi nyeshyamba mu majyaruguru kurashyira igitutu ku bice bya Rwindi ndetse na Vitshumbi ku kiyaga cya Edward.
Umukozi wo mu Nteko ishinga amategeko ushinzwe urubyiruko muri Rutshuru, yahamagariye guverinoma gufatana uburemere iki kibazo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko imirwano yibanda mu gace ka Busendo, muri parike y’igihugu ya Virunga, kuri nationale numéro 2 mu majyaruguru ya Kiwanja, muri teritwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa gatanu nanone, FARDC yahanganye na M23 mu itsinda rya Bashali-Mokoto, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Mwesso, mu karere ka Masisi.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…