Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahishuye ko ari we wise amazina abuzukuru be babiri afite kugeza ubu, avuga n’icyo amazina yabahitiyemo asobanura.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo yari muri BK Arena ahizirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu.
Abuzukuru babiri b’abakobwa Perezida Kagame afite bombi babyawe n’umukobwa we, Ingabire Ange Kagame ndetse n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Umukuru yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, akaba yaravutse ku wa 19 Nyakanga 2020. Umukurikira yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma we wavutse ku wa 19 Nyakanga 2022.
Bijyanye n’umubano Umukuru w’Igihugu asanzwe afitanye na bo, ubwo yari muri BK Arena yabajijwe icyo abifuriza mu minsi iri imbere yaba bo n’urungano rwabo.
Perezida Kagame mu gusubiza yagize ati: “Ahubwo nibagiwe kubazana hano, sinzi ukuntu byanshitse”.
Yavuze ko adafite gusa amahirwe yo kuba afite bariya buzukuru, ko ahubwo ko yanagize amahirwe yo kubita amazina nyuma yo kubihererwa uburenganzira n’ababyeyi bababyara.
Ati: “Mfite n’amahirwe si ukugira abo buzukuru gusa, ahubwo ndifuza ko n’abandi baza ari benshi. Ariko kuri abo babiri nagize amahirwe. Nasabye ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina. Mu mazina nabise nabigize mbigendereye, birimo ’philosophy’”.
Perezida Kagame yasobanuye ko uwa mbere yamwise “Abe” biva ku nshinga “kuba”. Yavuze ko yamwise atyo kugira ngo “abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba”.
Umukuru w’igihugu yasobanuye ko umukurikira yamwise “Agwize” biva ku nshinga “kugwiza” kugira ngo ’’agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, values (indangagaciro); byose abigwize”.
Yunzemo ko kuba yarahawe amahirwe yo kwita amazina bariya bana byamuhaye “umwanya wo kwinigura”, kuko amazina yabahitiyemo akubiyemo ubutumwa bw’ibyo abifuriza ndetse n’ibyo yifuriza Abanyarwanda.
Perezida Paul Kagame akunze kwifashisha urubuga rwe rwa X, agaragaza amafoto ye ari kumwe n’aba buzukuru be bombi; bahuje urugwiro.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…