Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga, yasuye abakinnyi ba APR FC mbere y’uko yesurana na Rayon Sports mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
APR FC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko Gen Mubarakh Muganga usanzwe ari umuyobozi wayo w’icyubahiro “yashakaga kureba imyiteguro y’abakinnyi ndetse no kubamenyesha ko abashyigikiye, mbere yo guhura n’umukeba wabo w’ibihe byose”.
Kapiteni Niyomugabo Claude mu ijambo rye nk’uyoboye bagenzi be yashimiye Umuyobozi w’icyubahiro wigoye mu kazi ke akaza kubatera ingabo mu bitugu bityo bikaba bibatera imbaraga mu nshingano zabo, Claude amwizeza nawe ko icyizere cyo gutsinda Murera uyu munsi ari cyose.
Umukino uri buhuze aya makipe yombi asanzwe ahaganye mu bigwi uteganyijwe kuba Saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona uza kubera kuri Kigali Pele Stadium.
APR Fc ya mbere ku rutonde rwa shampiyona kuri ubu irarusha Rayon Sports ya kabiri amanota 10, gusa ni yo iri ku gitutu cyo gutsinda umukino wo ku munsi w’ejo bijyanye n’uko itanu iheruka guhuza amakipe yombi nta n’umwe batsinzemo.
Amakipe yombi aheruka guhura mu Ugushyingo 2023 mu mukino wa shampiyona warangiye aguye miswi 0-0.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…