RWANDA

Perezida Kagame yahishuye ko ariwe wise amazina abuzukuru be avuga n’igisobanuro cyayo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahishuye ko ari we wise amazina abuzukuru be babiri afite kugeza ubu, avuga n’icyo amazina yabahitiyemo asobanura.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Werurwe, ubwo yari muri BK Arena ahizirijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’igihugu.

Abuzukuru babiri b’abakobwa Perezida Kagame afite bombi babyawe n’umukobwa we, Ingabire Ange Kagame ndetse n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Umukuru yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, akaba yaravutse ku wa 19 Nyakanga 2020. Umukurikira yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma we wavutse ku wa 19 Nyakanga 2022.

Bijyanye n’umubano Umukuru w’Igihugu asanzwe afitanye na bo, ubwo yari muri BK Arena yabajijwe icyo abifuriza mu minsi iri imbere yaba bo n’urungano rwabo.

Perezida Kagame mu gusubiza yagize ati: “Ahubwo nibagiwe kubazana hano, sinzi ukuntu byanshitse”.

Yavuze ko adafite gusa amahirwe yo kuba afite bariya buzukuru, ko ahubwo ko yanagize amahirwe yo kubita amazina nyuma yo kubihererwa uburenganzira n’ababyeyi bababyara.

Perezida Kagame arikumwe n’abuzukuru be babiri b’abakobwa

Ati: “Mfite n’amahirwe si ukugira abo buzukuru gusa, ahubwo ndifuza ko n’abandi baza ari benshi. Ariko kuri abo babiri nagize amahirwe. Nasabye ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina. Mu mazina nabise nabigize mbigendereye, birimo ’philosophy’”.

Perezida Kagame yasobanuye ko uwa mbere yamwise “Abe” biva ku nshinga “kuba”. Yavuze ko yamwise atyo kugira ngo “abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba”.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko umukurikira yamwise “Agwize” biva ku nshinga “kugwiza” kugira ngo ’’agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, values (indangagaciro); byose abigwize”.

Yunzemo ko kuba yarahawe amahirwe yo kwita amazina bariya bana byamuhaye “umwanya wo kwinigura”, kuko amazina yabahitiyemo akubiyemo ubutumwa bw’ibyo abifuriza ndetse n’ibyo yifuriza Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame akunze kwifashisha urubuga rwe rwa X, agaragaza amafoto ye ari kumwe n’aba buzukuru be bombi; bahuje urugwiro.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago