Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Guverinoma yakuyeho Nkunganire yashyiraga mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu byatumye igiciro cy’ingendo kizamuka.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu,Minisitiri Gasore yavuze ko guhera tariki 16 Werurwe ibiciro by’ingendo biziyongera anatanga ingero za bimwe mu byerekezo n’amafaranga azajya yishyurwa.
Mu busanzwe kuva Downtown mu Mujyi ujya i Remera byari 220Frw muri bus, none ubu ni 307Frw.
Bimwe mu biciro bishya bimaze kumenyekana:
Kuva mu Mujyi [Downtown] ujya Remera ni frw 307
Kuva Nyabugogo ujya Nyanza ni frw 422
Kuva Nyabugogo ujya Bishenyi ni frw 383
Kuva Nyabugogo ujya Gaseke ni frw 863
Kuva Nyabugogo ujya Kabuga ni FRW 741
Bimwe mu biciro byo mu ntara:
Nyabugogo-Huye-Kamembe: 8,450 Frw Nyabugogo-Rubavu: 4,839 Frw Nyabugogo-Nyagatare: 4,956 Frw Nyabugogo-Rusumo: 5,190 Frw.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.
Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’
Ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu ntara bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.
Reba hano uko ibiciro byashyizweho:
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, yasabye abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza…