RWANDA

Guverinoma yatangaje Ibiciro bishya by’ingendo nyuma yo gukuraho nkunganire (Reba hano)

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko Guverinoma yakuyeho Nkunganire yashyiraga mu bikorwa byo gutwara abantu mu gihugu byatumye igiciro cy’ingendo kizamuka.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo politiki nshya yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu,Minisitiri Gasore yavuze ko guhera tariki 16 Werurwe ibiciro by’ingendo biziyongera anatanga ingero za bimwe mu byerekezo n’amafaranga azajya yishyurwa.

Mu busanzwe kuva Downtown mu Mujyi ujya i Remera byari 220Frw muri bus, none ubu ni 307Frw.

Bimwe mu biciro bishya bimaze kumenyekana:

Kuva mu Mujyi [Downtown] ujya Remera ni frw 307

Kuva Nyabugogo ujya Nyanza ni frw 422

Kuva Nyabugogo ujya Bishenyi ni frw 383

Kuva Nyabugogo ujya Gaseke ni frw 863

Kuva Nyabugogo ujya Kabuga ni FRW 741

Bimwe mu biciro byo mu ntara:

Nyabugogo-Huye-Kamembe: 8,450 Frw Nyabugogo-Rubavu: 4,839 Frw Nyabugogo-Nyagatare: 4,956 Frw Nyabugogo-Rusumo: 5,190 Frw.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yatangaje ko guhera tariki 16 Werurwe 2024, biriya bigo 14 n’abantu ku giti cyabo 4 aribo bazaba bemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange gusa.

Ati ‘‘Guhera igihe uburyo bushya buzashyirwa mu bikorwa, ubundi buryo bwose bwakoreshwaga buzaba bubujijwe. Ubwo ba bandi bakoreshaga twa tumodoka duto, bya bindi byose byakorwaga kugira ngo abantu birwaneho, bizaba bibujijwe.’’

Ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu ntara bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

Reba hano uko ibiciro byashyizweho:

Christian

Recent Posts

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

1 day ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago

Amerika yagabanyije inkunga yahaga Afurika y’Epfo

Kuwa Kane, tariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail…

2 days ago

U Burundi bwavuze ko ntaho buhuriye n’igitero cyagabwe i Bukavu

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye ku kuba ari cyo cyagabye igitero ahaberaga inama ya AFC/M23 n’abaturage…

2 days ago

Umutoza Jose Mourinho yahawe ibihano

José Mourinho utoza Fenerbahçe SK yahagaritswe imikino ine ndetse anacibwa amande ya 35.194£, nyuma yo…

2 days ago

Agezweho: Inama yariteraniye i Bukavu haturikiye igisasu, Bisimwa atangaza ababyihishe inyuma

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, mu Mujyi wa Bukavu hakozwe inama yaririmo…

3 days ago