IMIKINO

Ikipe y’u Burundi Dynamo BBC yihagazeho yanga gukomeza irushanwa rya BAL kubera kwambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda

Nyuma y’uko abarundi bari bemeye gukina amarushanwa ya BAL bambaye Vist Rwanda, amakuru mashya ni uko bongeye kubuzwa kwambara iyo myambara iriho umuterankunga w’irushanwa ariwe Visit Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo amakuru y’uko bemeye gukomeza irushanwa bambaye imyenda iriho Vist Rwanda yamenyekanye, aho yemezaga ko bazakomeza irushanwa ndetse bakanubahiriza amategeko yaryo yose uko yakabaye.

Mu butumwa bahawe ahagana saa Tanu z’ijoro zishyira saa Sita z’ijoro zo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 11 Werurwe 2024, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu gihugu cy’u Burundi, Febabu, ryandikiye iyi kipe riyibuza gukinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda.’

Febabu yabwiye Dynamo BBC ko gukinana imyenda iriho ibirango bya ‘Visit Rwanda’ bitemewe na Febabu. Basabwe gukinana imyenda basanzwe bakinisha muri shampiyona y’i Burundi iriho ibirango by’iyi kipe gusa.

Si ibyo gusa, ahubwo babwiwe ko batemerewe gukinana imyambaro iriho ibirango by’Umuterankunga w’irushanwa ari we ‘Visit Rwanda.’

Kwanga gukinisha iyi myambaro ku nshuro ya Kabiri byabaviramo guterwa mpaga ku nshuro ya Kabiri mu irushanwa rimwe ndetse baba banasezerewe muri iryo rushanwa.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, Dynamo BBC iratana mu mitwe na Petro de Luanda yo muri Angola saa Kumi z’umugoroba.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

7 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

7 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

7 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

8 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

2 days ago