IMIKINO

Umunya-Brezil Ronaldo Nazario yatangaje uwo yemera hagati ya Messi na Cristiano

Icyamamare mu mupira w’amaguru Ronaldo Nazario ukomoka muri Brezil yeruye aca impaka hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku mukinnyi akwiriye gufata w’ibihe byose.

Advertisements

Aganira na Mail Sport Only muri iyi wikendi ishize, uyu munyabigwi wanegukanye igikombe c’isi inshuro ebyiri yatoye Messi ubwo yasabwaga guhitamo hagati y’Umunya-Argentine na Ronaldo.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu munyaburezili yemeje Messi nk’umukinnyi yemera kurusha abandi.

Mu Kwakira mbere y’imihango ya Ballon d’Or, Ronaldo yavuze ko uwahoze ari umukinnyi wanyuze benshi muri Barcelona na Paris Saint-Germain yari akwiye icyo gihembo nyuma yo kwegukana na Argentine igikombe cy’Isi mu 2022.

Ati “Ballon d’Or ikwiriye gushyikirizwa [Lionel Messi], nta gushidikanya.”

Ronaldo yagize ati “Ibyo Messi yakoze mu gikombe cy’isi byari ibintu bidasanzwe. Byanyibukije ubushake bwa Pelé na Maradona, bitabye Imana.”

Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya munani nyuma yo guhigika abarimo Erling Haaland na Kylian Mbappé.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago