Umunya-Brezil Ronaldo Nazario yatangaje uwo yemera hagati ya Messi na Cristiano

Icyamamare mu mupira w’amaguru Ronaldo Nazario ukomoka muri Brezil yeruye aca impaka hagati ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi ku mukinnyi akwiriye gufata w’ibihe byose.

Aganira na Mail Sport Only muri iyi wikendi ishize, uyu munyabigwi wanegukanye igikombe c’isi inshuro ebyiri yatoye Messi ubwo yasabwaga guhitamo hagati y’Umunya-Argentine na Ronaldo.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu munyaburezili yemeje Messi nk’umukinnyi yemera kurusha abandi.

Mu Kwakira mbere y’imihango ya Ballon d’Or, Ronaldo yavuze ko uwahoze ari umukinnyi wanyuze benshi muri Barcelona na Paris Saint-Germain yari akwiye icyo gihembo nyuma yo kwegukana na Argentine igikombe cy’Isi mu 2022.

Ati “Ballon d’Or ikwiriye gushyikirizwa [Lionel Messi], nta gushidikanya.”

Ronaldo yagize ati “Ibyo Messi yakoze mu gikombe cy’isi byari ibintu bidasanzwe. Byanyibukije ubushake bwa Pelé na Maradona, bitabye Imana.”

Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ya munani nyuma yo guhigika abarimo Erling Haaland na Kylian Mbappé.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *