Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko azashyigikira umunyapolitiki wo muri Kenya Raila Odinga, umwe mu bakandida babiri batangaje ko bazahatanira kuyobora komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Biteganijwe ko amatora y’umuyobozi mushya wa komisiyo ya AU usimbura umuyobozi uriho, umunyapolitiki wo muri Tchad, Moussa Faki Mahamat, ateganijwe muri Gashyantare 2025.
Uyu munyapolitiki w’imyaka 78 uyoboye ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, Azimio, yatangaje kandidatire y’aka kazi gakomeye ka AU muri Gashyantare.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda byavuze ko ku ya 8 Werurwe, Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye kugira ngo baganire ku bibazo byo mu karere ndetse n’ibijyanye n’umugabane.
https://x.com/UrugwiroVillage/status/1766110264972206584?t=i6cQNH9c2YBOMNqJXfyMJw&s=08
Aganira na NTV kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 12 Werurwe,Perezida Kagame yagize ati:“Nubaha Raila Odinga; Nzi urugamba rwe. ”
Perezida Kagame yashimye imikorere y’uyu munyapolitiki wo muri Kenya ubwo yari ahagarariye AU mu iterambere ry’ibikorwa Remezo, umwanya yari afite kuva 2018 kugeza 2023.
Perezida Kagame yagize ati “Yakoze akazi keza icyo gihe, kandi yari abisobanukiwe neza. Tuzamushyigikira, kandi tumwifurije ibyiza.
Kandi ntabwo tuzamushyigikira kugera hariya gusa, kuko namara no kuhagera, tuzamushyigikira kugira ngo Afurika itere imbere.”
Mu mpera za Gashyantare, Odinga,wakoze amahugurwa ya mechanical engineering, yavuze ko yamaze kwemererwa ijwi na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu na Salva Kiir wo muri Sudani y’Amajyepfo.
Yashyigikiwe kandi na Perezida wa Kenya William Ruto na Yoweri Museveni wo muri Uganda.
Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika ni ubunyamabanga bwa Afurika yunze Ubumwe bukora ibikorwa bya buri munsi bya AU.
Umuyobozi wa komisiyo ya AU atorwa n’umugabane wose,ahabwa manda y’imyaka ine yongerwa rimwe.
Mahamat, umuyobozi wayo ubu,ari muri manda ya kabiri yatsindiye mu 2021, yatowe bwa mbere muri 2017.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…