CG (Rtd) Gasana yasabiwe gufungwa imyaka icumi
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana Emmanuel wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ibyaha akurikiranyweho, rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.
Ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwatanzwe ubwo haburanwaga urubanza mu mizi ku wa 12 Werurwe 2024.
CG Rtd Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite.
Mu iburana rya mbere,abanyamategeko batatu bunganira CG (Rtd) Gasana babwiye abacamanza ko ibyavuye mu iperereza bitaba impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo no kuba urukiko rutarahaye agaciro uburwayi bw’uregwa n’ubwishingire bwatanzwe.
Me Shema Gakuba uri mu bunganira CG (Rtd) Gasana yavuze ko ibyavuye mu iperereza bidahagije ngo bibe impamvu ikomeye yatuma ahamwa n’icyaha.
CG (Rtd) Gasana akurikiranywe kubera umushinga wa Rwiyemezamirimo Karinganire Eric wo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba muri Gicurasi 2022, wavuze ko yananijwe n’uyu wari Guverineri.
Avuga ko ubwo yari amaze kuyageza mu Mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana yahuye n’ikibazo. Ngo ageze muri Karenge yabuze umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.
Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.Icyakora ngo Gasana yavuze ko mbere yo kumufasha yabanza kugeza amazi mu rwuri rwe.
Ibikorwa byo kuzamura amazi mu isambu ya Gasana iherereye mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero byatwaye arenga miliyoni 48 Frw.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…