IMYIDAGADURO

Umunya-Jamaica Vybz Kartel yakuweho icyaha cyo kwica

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall Vybz Kartel ukomoka muri Jamaica yakuweho icyaha yashinjwaga cyo kwica.

Vybz Kartel w’imyaka 48 yari yarahamijwe icyaha cyo kwica mugenzi we mu myaka irenga icumi ishize.

Kartel yarikumwe n’abandi bahanzi bagenzi be barimo Shawn Storm Campbell, Kahira Jones, na Andre St John bose bahamwe n’icyaha mu 2014 bazira kwica uwitwa Clive ‘Lizard’ Williams mu 2011. Nyuma baza gukatirwa igifungo cya burundu.

Ku wa kane, tariki ya 14 Werurwe, Komite y’ubucamanza y’Inama Njyanama y’Ubwongereza yakuyeho ibihano by’ubwicanyi ku muhanzi wakunzwe bikomeye mu njyana ya Dancehall n’abandi bagabo batatu, rwemeza ko uru rubanza rwoherezwa mu rukiko rw’ubujurire rwa Jamaica kugira ngo rufate icyemezo cyo kumenya niba bagomba gusubiramo.

Icyemezo cy’ubucamanza cyahungabanyije uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Summertime’ hamwe na bagenzi be batatu baregwaga, aho basabye uburenganzira bwabo kuburanishwa mu buryo buryo butabera hakurikijwe Itegeko Nshinga rya Jamaica.

Vybz Kartel yubashywe mu njyana ya Dancehall ikomoka muri Jamaica

Ikibazo cy’imyitwarire idahwitse y’abacamanza nicyo cyonyine cyashingiweho mu cyemezo cy’inama njyanama cyo gukuraho imyanzuro y’abajuriye mu cyemezo cyatanzwe ku wa kane.

Kartel, amazina ye nyakuri ni Adidja Palmer, yahamijwe icyaha ku ya 13 Werurwe 2014, ari kumwe na bagenzi be bajuriye Shawn Storm Campbell, Kahira Jones na Andre St John icyaha cyo kwica Clive ‘Lizard’ Williams.

Urukiko rw’ubujurire rwa Jamaica rwanze ubujurire bwabo ku byaha bakatiwe, ni mugihe imanza zabo zari mu maboko y’Inama Njyanama, ikaba ariyo yari bwemeze mu gufata icyemezo cyo gukuraho ibyo bakatiwe n’ibihano bakatiwe.

Uru rubanza rwoherejwe mu rukiko rw’ubujurire rwa Jamaica kugira ngo rufate icyemezo niba urubanza rushobora kuzasubirwamo.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

1 week ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago