Mbere yo kujya muri Amerika, Bruce Melodie yanze kujya kurira indege ataripfanye kuri mugenzi we The Ben, aho yongeye ku mwibutsa ko akwiriye kuva mu by’imikino agakora cyane akareka ubunebwe.
Bruce mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ashize amanga ko bidakwiriye ko umuntu yanga akazi ngo akore ibitamwinjiriza.
Ati “Ntabwo ntekereza ko imikino iruta imirimo. Nubwo ntigeze mvuga ko [The Ben] ari umunebwe ariko ntabwo ari umunyamwete. Njyewe ntabwo nakwishimira kuvuga ngo narakinnye hari kuba akazi. Burya akazi karabanza, iyo umuntu adakora ntabwo anahembwa kandi gukena biva ku kuntu umuntu yitwaje umwanya afite n’ukuntu yawukoresheje.”
Bruce Melodie avuze ibi nyuma y’aho mu minsi mike The Ben yavuze ko batakoranye indirimbo kubera impamvu nyinshi zirimo ko wenda ashobora kuba yari arimo gukina imikino yo kuri mudasobwa akunda cyane ya (playstation), ntabihe umwanya.
The Ben yemeye ko yari yemeye gukorana indirimbo na Melodie ariko ntibabasha guhuza ngo ikorwe, aho yahise anamwiseguraho imbere y’itangazamakuru.
Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangiye umuziki kuva 2008, aho yabaye kimenywabose kubera Tom Close mu ndirimbo bakoranye bise ‘Sinari nkuzi’ gusa nyuma yaho The Ben yaje kugaragaza impano ye neza ashyize hanze indirimbo yise ‘Amaso ku maso’ yaje gukundwa bikomeye.
Itahiwacu Bruce wiyise Bruce Melodie mu bahanzi we yatangiye umuziki 2013, nyuma y’uko ashyize hanze indirimbo yise ‘Tubivemo’ ariko ubuzima bw’ubuhanzi akaba yari yarabuhereye mu nsengero.
Aha niho benshi mu bakunzi ba bahanzi bombi bahera bavuga ko umwe akwiriye kubaha undi, kuko n’ubwo Bruce Melodie agezweho muri iki gihe bitakuraho ko hari aba mubanjirije kandi akwiriye kubyabaha kuko bazi uburyo bwose bugendanye n’umuziki n’ikiwuvamo.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…