Amakuru aturuka i Rusizi aremeza Madamu Béatrice Uwumukiza waraye wirukanwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Agateganyo wa RICA ko yamaze no gusezera ku mwanya wa Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere.
Visi Perezida wa Njyanama, Kwizera Giovani Fidèle akaba yatumije Inama Nyanama idasanzwe kuri uyu wa Gatandatu, ndetse iyi nama ikaba iby’ibanze aribyo kwiga kuri ubu bwegure bwa Perezidante wayo.
Abyibwirije, mu izina rya Njyanama yari ayoboye,(binanyuranyije n’imikorere y’Inama Njyanama) Madamu Uwumukiza yari aherutse kwandikira Meya Kibiriga ibaruwa imusaba ibisobanuro ariko inamushinja ibyaha bikomeye byashoboraga kumugeza kure.
Amakuru ava Rusizi avuga ko imiyoborere y’uyu Mudamu ariyo ntandaro ya byinshi mu bibazo Nyobozi y’Akarere ndetse by’umwihariko kuri Meya Kibiriga bagendaga bahura nabyo mu kazi ka buri munsi.
Andi makuru yo akaba anavuga ko binashoboka ko ataza kugenda wenyine kuko afite abandi bafatanyije.
Madamu Beatrice wirukanywe yasimbujwe ku mwanya w’Ubuyobozi bwa RICA na Bwana Dr Mark Cyubahiro Bagabe.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…