RWANDA

Depite yabajije impamvu abasirikare b’abakobwa bo mu Rwanda batambarirwa na bagenzi babo mu bukwe

Ubwo Minisiteri y’Ingabo yagezaga ku Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rishya rigenga ingabo z’u Rwanda, Depite Hindura yatanze ikibazo cy’abasirikare b’abakobwa batambarirwa n’abagenzi babo b’abakobwa iyo bakoze ubukwe.

Ibi nibyabajijwe kuri uyu wa 15 Werurwe 2024, Minisiteri y’Ingabo yagezaga ku Nteko Rusange y’umutwe w’abadepite umushinga w’itegeko rishya rigenga ingabo z’u Rwanda.

Depite Hindura yagize ati “Ejo bundi ku munsi w’abagore Umukuru w’Igihugu yatwibukije ko uburenganzira bw’abagore ntabwo ari ukubumuha, ahubwo arabusanganywe, nta mpamvu yo kumubangamira. Mu gisirikare bakora byinshi byubahiriza uburinganire ariko hari kimwe batari banoza, ko iyo ubona umusore w’umusirikare w’umwofisiye, akorerwa ubukwe, mu buryo bwa gisirikare, bikamunezeza ariko umukobwa we w’umusirikare w’umwofisiye ngo ntabwo bagenzi be bamwambarira kuko yambaye agatimba.”

“Ibyo ngibyo rwose ntabwo bikwiye kuko niba ari umusirikare, akaba ari umukobwa w’umwofisiye, na we akaba abikunze, akeneye gukorerwa ibyo birori nk’ibyo basaza be bakorerwa, abakobwa bagenzi be nibamwambarire ibya gisirikare, nubwo yakwambara agatimba, bizaba byumvikana ko umugeni ari we musirikare. Ariko niba agiye ku rugamba, agakora imyitozo na musaza we, bagahabwa umushahara ungana, akazi kangana, ariko byagera mu kurongorwa hakazamo ivangura, ibyo ntabwo bikwiye.”

Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yasubije ko atari azi ko iki kibazo kibaho, avuga ko bidakwiye ko abasirikare b’abakobwa batambarirwa na bagenzi babo mu gihe bakoze ubukwe, bityo ko kizashakirwa igisubizo.

Ati “Ndumva nta mpamvu n’imwe yababuza. Na bo baba barabikoreye. Njye nari nzi ahubwo ko ari na cyo gituma abantu baza mu gisirikare. Ibyo twabikora. Ariko bibaye na ngombwa ko twambarira abambaye, agatimba yaba akaretse cyangwa tugashaka ubundi buryo dukoresha. Ntabwo tuzabura igisubizo. Ariko tuzashaka uburyo bajya babambarira na bo.”

Abasore bo muri RDF bakoze ubukwe bagaragara baca mu nkota ndetse bambariwe na bagenzi babo ariko ku bakobwa ibi ntibijya bibaho gusa hari amakuru avuga ko aribo baba batabyitayeho.

Umuvugizi wa RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga muri Nyakanga 2023 yatangaje ko abagore baherereye muri uru rwego bangana na 7%. Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda iteganya kongera umubare wabo, bakagera ku 30%.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

12 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago