Amakuru aturuka i Rusizi aremeza Madamu Béatrice Uwumukiza waraye wirukanwe ku mwanya w’Umuyobozi w’Agateganyo wa RICA ko yamaze no gusezera ku mwanya wa Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere.
Visi Perezida wa Njyanama, Kwizera Giovani Fidèle akaba yatumije Inama Nyanama idasanzwe kuri uyu wa Gatandatu, ndetse iyi nama ikaba iby’ibanze aribyo kwiga kuri ubu bwegure bwa Perezidante wayo.
Abyibwirije, mu izina rya Njyanama yari ayoboye,(binanyuranyije n’imikorere y’Inama Njyanama) Madamu Uwumukiza yari aherutse kwandikira Meya Kibiriga ibaruwa imusaba ibisobanuro ariko inamushinja ibyaha bikomeye byashoboraga kumugeza kure.
Amakuru ava Rusizi avuga ko imiyoborere y’uyu Mudamu ariyo ntandaro ya byinshi mu bibazo Nyobozi y’Akarere ndetse by’umwihariko kuri Meya Kibiriga bagendaga bahura nabyo mu kazi ka buri munsi.
Andi makuru yo akaba anavuga ko binashoboka ko ataza kugenda wenyine kuko afite abandi bafatanyije.
Madamu Beatrice wirukanywe yasimbujwe ku mwanya w’Ubuyobozi bwa RICA na Bwana Dr Mark Cyubahiro Bagabe.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…