Rusizi: Beatrice uherutse kwirukanwa ku buyobozi bwa RICA yeguye ku mwanya w’inama Njyanama y’Akarere

Amakuru aturuka i Rusizi aremeza Madamu Béatrice Uwumukiza waraye wirukanwe ku  mwanya w’Umuyobozi w’Agateganyo wa RICA ko yamaze no gusezera ku mwanya wa Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere.

Visi Perezida wa Njyanama, Kwizera Giovani Fidèle akaba yatumije Inama Nyanama idasanzwe kuri uyu wa Gatandatu, ndetse iyi nama ikaba iby’ibanze aribyo kwiga kuri ubu bwegure bwa Perezidante wayo. 

Abyibwirije, mu izina rya Njyanama yari ayoboye,(binanyuranyije n’imikorere y’Inama Njyanama) Madamu Uwumukiza yari aherutse kwandikira Meya Kibiriga ibaruwa imusaba ibisobanuro ariko inamushinja ibyaha bikomeye byashoboraga kumugeza kure.

Amakuru ava Rusizi avuga ko imiyoborere y’uyu  Mudamu ariyo ntandaro ya byinshi mu bibazo  Nyobozi y’Akarere ndetse by’umwihariko kuri Meya Kibiriga bagendaga bahura nabyo mu kazi ka buri munsi.

Andi makuru yo akaba anavuga ko binashoboka ko ataza kugenda wenyine kuko afite abandi bafatanyije.

Madamu Beatrice wirukanywe yasimbujwe ku mwanya w’Ubuyobozi bwa RICA na Bwana Dr Mark Cyubahiro Bagabe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *