Nottingham forest ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza yahanishijwe gukurwaho amanota ane nyuma yo kutubahiriza amwe mu mategeko ya Premier League agenga imari mu rurimi rw’icyongereza ibizwi nka profitability and sustainability rules (PSR).
Iki n’igihano Forest ihawe gitumye ijya ahabi kurushaho n’ubwo yari mu makipe amanuka kuko ubu yicaye ku mwanya wa 18 ku rutonde rwa Premier League n’amanota 21, irushwa amanota abiri na Luton iri ku mwanya wa 17. Ubujurire bushobora gukurikiraho.
Mu butumwa batangaje bakimara kumva icyo gihano, ikipe ya Forest yavuze ko itunguwe n’ibyemezo byafashwe byo gukurwaho amanita yizera ko bikwiriye gushishozwa.
Forest yahamwe n’icyaha cyo kutubahiriza amategeko agenga isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi muri Mutarama 2024 hamwe na mugenzi wayo Everton.
Nubwo Everton yakuweho amanota 10, yaje kujurira aba 6 mu gihe iyi Forest yo yakaswe 4 gusa.
Forest mbere y’aho, yarushaga amanota 3 ikipe ya Luton yari ku mwanya wa 18. Bombi baheruka kunganya igitego 1-1.
Forest yakoresheje amafaranga menshi ku isoko kuva yagaruka mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza mu mwaka w’imikino 2022-23.
Kuva muri iyo mpeshyi, abakinnyi bagera kuri 43 baje kuri City Ground baguzwe miliyoni zirenga 250 z’amapawundi.
Kuwa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, ubuyobozi butegura irushanwa rya BAL bwatangaje igihe iyi mikino…
Icyishatse David wamamaye nka Davis D mu muziki yatumiye abakunzi be mu gitaramo cy’amateka cyo…
Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Minisiteri y’Uburezi yatangaje uburyo bushya buzajya bukurikizwa…
Umwe mu bagore babarirwa muri 400 witwa Cristel Nchama bagaragaye mu mashusho yasakaye ku mbuga…
Kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi 154 barimo…
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka…