MU MAHANGA

Jeff Bezos yafashe umwanya wa mbere w’abaherwe ku Isi mu masaha 24

Ku wa kane, tariki ya 21 Werurwe, Jeff Bezos washinze Amazon, yafashe umwanya wa mbere w’abatunze agatubutse ku Isi asimbuye kuri uwo mwanya umufaransa Bernard Arnault.

Nk’uko imibare igaragazwa na Bloomberg isanzwe itangaza uko abaherwe ku Isi barutana, igaragaza ko Bezos kuri ubu yicaye kuri uyu mwanya n’umutungo wa miliyari 201 z’amadorali y’Amerika.

Jeff Bezos yicaye ku mwanya wa mbere wabatunze agatubutse ku Isi

Umutungo we wazamutseho miliyari 2 z’amadolari, avuye kuri miliyari 199 z’amadolari mu munsi umwe gusa.

Uru rubuga ruvuga ko Bezos isoko y’ubutunzi ikomoka ku bucuruzi bukoreshwa ikoranabuhanga (e-commerce) n’ibigendanye n’ibikoresho byayo, imbuga zicururizwaho nka ‘Amazon’, ndetse n’ishoramari mu bitangazamakuru no gutsindira isoko ryo kwereka amashusho.

Arnault yavuye ku mwanya wa mbere nyuma y’uko umutungo we ugabanutseho miliyari 3 z’amadolari, aho wavuye kuri miliyari 202 ugera kuri miliyari 199 mu masaha 24 gusa.

Nyuma yo kugabanuka, Arnault, nyiri Louis Vuitton na Moët Hennessy (LVMH), ubu uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bakize ku isi. Arnault ni umushoramari washoye imari mu bigendanye no guhanga imyambaro itandukanye ku Isi, aho yamaze gushinga imizi ikaba yambarwa n’ibyamamare bitandukanye mu myenda igera 75 iri ku isoko harimo n’ibigendanye no kwisiga n’imibavu, harimo n’izwi nka Sephora.

Uyu mucuruzi w’Umufaransa kandi yibitseho uruganda rukora imiringa ya Tiffany & Co yaguze imitwaye miliyari 16 z’amadolari y’Amerika mu 2021.

Elon Musk, nyiri uruganda Tesla na X (yahoze ari Twitter), akurikira Umufaransa dore ko ari ku mwanya wa gatatu, aho afite umutungo wa miliyari 189 z’amadolari.

Mark Zuckerberg washinze Facebook abarizwa ku mwanya wa kane n’umutungo ungana na miliyari 179 z’amadolari y’Amerika mu gihe Bill Gates, nyiri Microsoft, yaje ku mwanya wa gatanu n’umutungo ufite agaciro ka miliyari 153 y’amadorali y’Amerika.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

17 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

17 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

17 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

18 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago