Ku wa kane, tariki ya 21 Werurwe, Jeff Bezos washinze Amazon, yafashe umwanya wa mbere w’abatunze agatubutse ku Isi asimbuye kuri uwo mwanya umufaransa Bernard Arnault.
Nk’uko imibare igaragazwa na Bloomberg isanzwe itangaza uko abaherwe ku Isi barutana, igaragaza ko Bezos kuri ubu yicaye kuri uyu mwanya n’umutungo wa miliyari 201 z’amadorali y’Amerika.
Umutungo we wazamutseho miliyari 2 z’amadolari, avuye kuri miliyari 199 z’amadolari mu munsi umwe gusa.
Uru rubuga ruvuga ko Bezos isoko y’ubutunzi ikomoka ku bucuruzi bukoreshwa ikoranabuhanga (e-commerce) n’ibigendanye n’ibikoresho byayo, imbuga zicururizwaho nka ‘Amazon’, ndetse n’ishoramari mu bitangazamakuru no gutsindira isoko ryo kwereka amashusho.
Arnault yavuye ku mwanya wa mbere nyuma y’uko umutungo we ugabanutseho miliyari 3 z’amadolari, aho wavuye kuri miliyari 202 ugera kuri miliyari 199 mu masaha 24 gusa.
Nyuma yo kugabanuka, Arnault, nyiri Louis Vuitton na Moët Hennessy (LVMH), ubu uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’abantu bakize ku isi. Arnault ni umushoramari washoye imari mu bigendanye no guhanga imyambaro itandukanye ku Isi, aho yamaze gushinga imizi ikaba yambarwa n’ibyamamare bitandukanye mu myenda igera 75 iri ku isoko harimo n’ibigendanye no kwisiga n’imibavu, harimo n’izwi nka Sephora.
Uyu mucuruzi w’Umufaransa kandi yibitseho uruganda rukora imiringa ya Tiffany & Co yaguze imitwaye miliyari 16 z’amadolari y’Amerika mu 2021.
Elon Musk, nyiri uruganda Tesla na X (yahoze ari Twitter), akurikira Umufaransa dore ko ari ku mwanya wa gatatu, aho afite umutungo wa miliyari 189 z’amadolari.
Mark Zuckerberg washinze Facebook abarizwa ku mwanya wa kane n’umutungo ungana na miliyari 179 z’amadolari y’Amerika mu gihe Bill Gates, nyiri Microsoft, yaje ku mwanya wa gatanu n’umutungo ufite agaciro ka miliyari 153 y’amadorali y’Amerika.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…