Perezida Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagize umuhungu we w’imfura, Gen Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu (UPDF).
Museveni yahisemo ku musimbuza Gen Wilson Mbadi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative.
Jenerali Muhoozi yaherukaga mu mirimo ya gisirikare mu Ukwakira (10) 2022 ubwo se yamuvanaga ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka.
Kuva mu mwaka ushize Muhoozi yatangiye kwigaragaza mu bikorwa bimeze nko kwiyamamaza kwa politike mu baturage mu bice bitandukanye bya Uganda.
Umwaka ushize kandi yatangaje inshuro ebyiri ubutumwa ko aziyamamaza mu matora yo mu 2026 kugira ngo asimbure se ku butegetsi. Ubwo butumwa yatangazaga kuri Twitter yahitaga abusiba nyuma y’amasaha.
Jenerali Muhoozi, uzuzuza imyaka 50 mu kwezi gutaha, mu 2022 yagaragaje – nanone ku mbuga nkoranyambaga – ubushake bwo kuva mu gisirikare, atangaza ko yakivuyemo ariko nyuma nanone ubwo butumwa aza kubusiba.
Kugeza vuba aha muri uku kwezi, Muhoozi yari agikora ibikorwa byo gusura imijyi n’ibyaro bitandukanye muri Uganda akakirwa n’imbaga y’abantu, agakora ibisa no kwiyamamaza.
Kuba se yamugize umugaba w’ingabo bishobora kugaragara nko kumuvana muri ibi bikorwa amazemo igihe bya politike, ariko intego nyamukuru yabyo ntizwi neza.
Ntibizwi neza niba Perezida Museveni, umaze imyaka 38 ku butegetsi, ashyigikiye ko umuhungu we ari we wamusimbura, ntacyo arabivugaho ku mugaragaro, kandi kugeza ubu ntibizwi neza niba Museveni azongera kwiyamamaza mu 2026, nyuma yo gutsindira manda ya gatandatu mu 2021.
Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 49, akaba se w’abana batatu. Yavutse tariki ya 24 Mata 1974, mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho se yabaga.
Ni imfura mu muryango akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni na Janet Museveni bafite.
Amashuri yo mu buto bwe, yayize mu bihguu bitandukanye bitewe n’ubuhunzi bw’umuryango we, yayize muri Tanzania, no muri Kenya muri Mount Kenya Academy, ishuri riherereye i Nyeri nyuma yiga muri Suède.
Nyuma y’uko se afashe ubutegetsi mu 1986, Muhoozi n’umuryango we baratahutse, amashuri ye ayakomereza muri Uganda.
Muri iki gihugu yize mu mashuri atandukanye arimo Kampala Parents School, King’s College Budo na St. Mary’s College iherereye i Kisubi. Amashuri yisumbuye yayarangije mu 1994.
Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.
Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora batayo.
Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.
Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.
Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye pariki ya Semiliki.
Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas. Aha yahavuye mu 2018, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi abayobozi bakomeye mu gihugu.
Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.
Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.
Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke.
Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi agafatanya no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
Amakuru yabakurikiranira hafi ubuzima bw'umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda bemeje ko yamaze kujyanwa kuvurirwa…
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…