RIB yatangaje ko yataye muri yombi Niyigena Patrick, umukozi ushinzwe guhanga udushya mu bucuruzi no guteza imbere impano muri Minisiteri y’Urubyiruko, akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga ya bamwe mu bitabiriye irushanwa rya YouthConnekt Awards 2024, abizeza ko bazaza ku rutonde rwabatsinze.
Ukekwaho icyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje hanategurwa dosiye kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko Niyigena Patrick, yifashishije umwanya w’akazi afite muri Minisiteri y’Urubyiruko akinjira mu ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutoranya abarushije abandi, mu irushanwa ry’Urubyiruko rwo kwihangira imirimo n’udushya ruzwi nka YouthConnekt Awards.
Yajyagamo akareba imyirondoro agatoranya amazina y’abarushanwa, ngo yarangiza akabahamagara abaka amafaranga kugira ngo bazaze ku rutonde rw’abazatsindira ibihembo bizatangwa muri iri rushanwa rya YouthConnekt Awards, 2024.
Ntabwo haramenyekana umubare nyakuri w’amafaranga y’indonke yakiriye biciye muri ibi bikorwa, gusa haracyakorwa iperereza.
Icyaha gusaba no kwakira indonke kiramutse kimuhamye, yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
RIB irashimira abakomeje gutanga amakuru ku cyaha cya ruswa inibutsa ko badakwiriye kugihishira kuko kigira ingaruka ziremereye kw’iterambere ry’igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…