Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo 'Inkuru ya 30' cyabereye muri Bk Arena
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’imbaga yitabiriye igitaramo ‘Inkuru ya 30’ cy’Itorero Inyamibwa cyabereye muri BK Arena.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, muri Bk Arena habereye igitaramo “Inkuru ya 30” cyateguwe n’Itorero Inyamibwa AERG hagamijwe gufasha Abanyarwanda gusubiza amaso inyuma no kwiyibutsa urugendo Igihugu cyanyuzemo mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihangano binyuranye byubakiye ku mbyino zitandukanye nka Igishakamba, Ikinimba, Ikinyemera, Amasare, Imishayayo n’izindi.
Iki gitaramo kandi cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Dr Jean-Damascène Bizimana, Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, Tito Rutaremera n’Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera.
Hari kandi na nyampinga w’u Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Alex Muyoboke wabaye umujyanama w’abahanzi batandukanye, Umuhanzi umaze igihe mu muziki Muyango n’abandi benshi.
Muri iki gitaramo umuhanzi impakanizi ubarizwa mu Itorero Ibihame by’Imana ni umwe mu bishimishiwe na benshi nyuma yo kubataramira abinyujije mu ndirimbo ‘Gusaakaara’ ya nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo ku mwunamira.
Ni mugihe Umusizi Rudahigwa Emmanuel ‘Rugaba’ wamamaye muri filime ‘Papa Sava’ yisunze inganzo ye asingiza Perezida Kagame nk’uwahinduye u Rwanda igihugu cyishimirwa na bose aho yongeye gusubiza u Rwanda n’Abanyarwanda agaciro.
Babinyujije mu nkuru yabo bateguye abagize Itorero Inyamibwa bifashishije umukino w’umusaza n’umwuzukuru we, bakina umukino ugaragaza umwuzukuru abaza Sekuru, impamvu bari mu buhungiro kandi yumva ko igihugu cyabo gitemba amata n’ubuki.
Igihe cyaje kugera barataha, umusaza abaza umwuzukuru we, ati “Ni ko mwana wa, uru Rwanda, twarutashye, rukaba rwuzuye amahoro n’amahore, uru Rwanda urarubona ute mwana wanjye?”
Umwuzukuru yamusubije agira ati “Dore u Rwanda ni rwiza, amashuri turiga, amavuriro hafi, ikoranabuhanga, ibikorwa by’imyidagaduro, urugero nk’iyi Arena twicayemo.”
Umusaza yaboneyeho gusaba Abanyarwanda gukomeza imihingo kugira ngo u Rwanda rukomeze kuganza kandi rurusheho kuba rwiza.
Itorero Inyamibwa AERG kandi yiyerekanye mu mudiho gakondo ugaragaza umuco w’u Rwanda rwo hambere, abakobwa bagize Itorero Inyamibwa, bakaraze umubyimba, batega amaboko nk’inka z’inyambo, abitabiriye igitaramo ‘InkuruYa30’ barizihirwa.
Ikipe y'u Rwanda irakina na Senegal, mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika…
Ku wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, Amerika yemeje ko yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe…
Nyuma y'uko Col. Michel Rukunda waruzwi nka Makanika wagiye aharanira uburenganzira bw'Abanyamulenge yishwe n'igisirikare cya…
Kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare 2025, nibwo Musengamana Béatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda…
Col Michel Rukunda uzwi nka Makanika wari uyoboye umutwe wa Twirwaneho yishwe n'igisirikare cya Repubulika…
Vaticani iri gutegura umuhango wo gusezera kuri Papa Francis nyuma y’uko bivugwa ko ubuzima bwe…