Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco wamenyekanye nka “Niyo Bosco” yahishuye ko agiye kujya aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma yo kwakira agakiza.
Niyo Bosco usanzwe umenyerewe mu ndirimbo z’Isi yabitangaje kuri Radio Rwanda mu kiganiro Samedi Détente cyabaye kuri uyu wa gatandatu, aho avuga ko yakiriye agakiza ndetse agiye kujya aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana mu gihe abantu bari bamuzi mu ndirimbo zisanzwe z’Isi.
Niyo Bosco ni umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu myandikire y’indirimbo y’abahanzi benshi batandukanye aharimo nizo kuramya yagiye yandikira harimo n’abitwa Vestine na Dorcas igihe bose bari hamwe bagikorana na Murindahabi Irene.
Niyo Bosco yinjiye mu bandi bahanzi bafashe icyemezo cyo kuririmba indirimbo z’Imana nyuma yo kwakira agakiza hamwe n’umuhanzi Ngabo Médard uzwi nga Meddy nawe yafashe icyo cyemezo undi muhanzi wavuze ko yakiriye agakiza ni Bulldog ariko we Yavuze ko azatareka kuririrmba ibyo yaririmbaga.
Niyo Bosco ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire y’indirimbo akaba azwiho ubuhanga bw’umurya w’inanga (Guitar), kuva yatangira urugendo rwa muzika 2020, yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi amaze gushyira hanze twavugamo, ‘Urugi’, ‘Ishyano’, ‘Ubigenza Ute’ indirimbo yamugize uwari we, ‘Ibanga’, ‘Ubumuntu’ n’izindi nyinshi cyane.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…