INKURU ZIDASANZWE

Bwa mbere, Perezida Kagame yavuze uko yakiriye ijambo rya Tshisekedi ryo kurasa u Rwanda

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yahaye agaciro gakomeye amagambo ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gutangaza ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yabajiwe uko yakiriye ariya magambo y’ibikangisho ya Tshisekedi, asubiza ko yayahaye agaciro gakomeye.

Ati “Ni gute [amagambo y’ibikangisho ya Tshisekedi] ntayaha agaciro? Ndanatekereza ko afite ubushobozi buke bwo gusobanukirwa uburemere bw’ibyo avuga nk’umukuru w’igihugu.”

“Ku bwanjye rero, ibyo ubwabyo ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye ngomba kwitegura nkanitaho. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka akagira ikintu akora udashobora gutekereza ko abantu buzuye bakora”.

Tshisekedi yatangaje uwo mugambi mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo yari i Kinshasa aho yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Icyo gihe yateguje abanye-Congo ko nibamuhundagazaho amajwi azasaba inteko ishinga amategeko ya RDC kumuha uburenganzira agashoza intambara ku Rwanda, mu gihe rwaba rukomeje kuvogera uburasirazuba bw’igihugu cye.

Ati “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangizaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.”

Tshisekedi yavuze ko Igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kiri i Goma, kandi ko nibibaho “Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba”.

Uyu wari wijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, yashinje Perezida Paul Kagame “gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.”

Yunzemo ati “Paul Kagame Paul ashobora gukina na buri wese, ariko hapana na Fatshi Béton”.

Tshisekedi cyakora muri Gashyantare uyu mwaka yatangaje ko ibyo kujya mu ntambara n’u Rwanda asa n’uwabivuyemo, avuga ko yahisemo gukemura amakimbirane bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

12 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

12 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

13 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

13 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

2 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago