INKURU ZIDASANZWE

Gisagara: Umuturage w’imyaka 53 yiturikijeho grenade

Umuturage wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yageregeje kwiyahura akoresheje grenade iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko, aho ubu arembeye mu bitaro bya Gakoma.

Ni amakuru yamenyekanye ku wa 23 Werurwe 2024, aho uwitwa Harindintwari François w’imyaka 53 bivugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje intwaro ya gisirikare yo mu bwoko bwa ’grenade’ iramukomeretsa.

Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu Harindintwali arembeye mu bitaro bya Gakoma.

Yagize ati “Yiturikirijeho grenade akomereka ku matako no mu ntoki atabarwa atarapfa ajyanwa ku Bitaro bya Gakoma kuvurwa n’abaganga. Hatanzwe amakuru ko bishobora kuba byatewe n’amakimbirane yaterwaga n’uko umugore we w’imyaka 46 yamushinjaga kumuca inyuma”.

Meya Rutaburingoga yakomeje avuga ko uyu mugabo wiyahuye akoresheje grenade, yahoze mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR.

Biravugwa ko uyu mugabo mu gihe yaba yorohewe avuye mu bitaro, yazakurikiranywa n’inzego z’ubutabera akaryozwa icyaha cyo gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago