Umuturage wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Mamba, yageregeje kwiyahura akoresheje grenade iramukomeretsa bikomeye ku maguru no ku maboko, aho ubu arembeye mu bitaro bya Gakoma.
Ni amakuru yamenyekanye ku wa 23 Werurwe 2024, aho uwitwa Harindintwari François w’imyaka 53 bivugwa ko yashatse kwiyahura akoresheje intwaro ya gisirikare yo mu bwoko bwa ’grenade’ iramukomeretsa.
Mu kiganiro yahaye IGIHE dukesha iyi nkuru, Meya w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme yemeje iby’aya makuru avuga ko uyu Harindintwali arembeye mu bitaro bya Gakoma.
Yagize ati “Yiturikirijeho grenade akomereka ku matako no mu ntoki atabarwa atarapfa ajyanwa ku Bitaro bya Gakoma kuvurwa n’abaganga. Hatanzwe amakuru ko bishobora kuba byatewe n’amakimbirane yaterwaga n’uko umugore we w’imyaka 46 yamushinjaga kumuca inyuma”.
Meya Rutaburingoga yakomeje avuga ko uyu mugabo wiyahuye akoresheje grenade, yahoze mu ngabo zatsinzwe, Ex-FAR.
Biravugwa ko uyu mugabo mu gihe yaba yorohewe avuye mu bitaro, yazakurikiranywa n’inzego z’ubutabera akaryozwa icyaha cyo gutunga intwaro ku buryo bunyuranyije n’amategeko.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…