Bruce Melodie abikesheje indirimbo ye ‘When she is around’ yakoranye n’icyamamare Shaggy yamaze kugera ku rubuga rwa Billboard rusanzwe rubarizwaho ibyamamare ku Isi.
Uyu muhanzi wavukiye i Kanombe byahise bituma aba umuhanzi Nyarwanda wa mbere ugeze kuri uru rubuga rugerwaho n’abake mbarwa.
‘When she is around’ (Funga macho remix) itangiye gukora amateka yo kuza mu ndirimbo zikunzwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika nka ‘Billboard US Afrobeats Songs’.
Kuri ubu iyi ndirimbo irabarizwa mu ndirimbo 20 za mbere kuri uru rubuga, bikaba ari ubwa mbere bibaye kuko ntawundi muhanzi w’Umunyarwanda wigeze abikora.
Uru rutonde rukorwa na Billboard buri cyumweru ku bufatanye na Afro Nation kuri ubu indirimbo ‘Water’ y’Umunyafurika y’Epfo Tyla ikomeje guca ibintu ku Isi inaheruka no kumuhesha igihembo cya Grammy Awards niyo iyoboye urutonde.
Izindi ndirimbo zikurikira harimo “Calm Down’’ ya Rema na Selena Gomez ya kabiri, “Truth or Dare’’ ya Tyla ya gatatu, “Me & U” ya Tems ya kane, “People’’ ya Libianca ya gatanu, “Tshwala Bam’’ ya TitoM, “City Boys’’ ya Burna Boy ya karindwi na “Talibans II’’ ya munani, “Commas’’ ya Ayra Starr ya cyenda ndetse na “Angels In Tibet’’ ya Amaarae ya 10.
Uretse kuba iri mu myanya iri imbere kuri ’Billboard U.S Afrobeats Songs’ iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy ni n’iya munani kuri “Billboard World Digital Song Sales”.
Uretse kuba iri mu myanya iri imbere kuri ’Billboard U.S Afrobeats Songs’ iyi ndirimbo ya Bruce Melodie na Shaggy ni n’iya munani kuri “Billboard World Digital Song Sales”.
Bruce Melodie amaze iminsi muri Amerika aho arimo kumenyekanisha indirimbo ye ‘When she is around’ yakoranye n’icyamamare Shaggy mu n’ibitangazamakuru, anaheruka gutaramira abantu mu kiganiro Good Morning America kimwe mu biganiro biyoboye muri Amerika.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…