Byemejwe ko rutahizamu wa Brazil n’ikipe ya Real Madrid Vinicius Junior ari buhabwe igitambaro cya kapiteni bwa mbere mu mukino ikipe y’igihugu iri buhuremo na Espagne.
Ni umukino wa gicuti uteganyijwe kuri uyu mugoroba tariki 26 Werurwe 2024, kuri sitade ya Santiago Bernabeu muri Espagne.
Umukino wateguwe n’amashyirahamwe y’ibihugu byombi mu rwego rwo guhangana ry’irondaruhu rikorerwa uyu mukinnyi utaha izamu mu ikipe ya Real Madrid.
Kuri uyu wa mbere, ubwo uyu mukinnyi yari mu kiganiro n’Itangazamakuru yararize aho yasobanuraga iby’irondaruhu yakorewe muri Espagne.
Ati “Ndashaka gukina umupira gusa ariko biragoye gutera imbere.”
Vinicius yavuze ko yifuza gukina umupira agakora ibishoboka byose agafasha ikipe ye ariko ntabwo yifuza kubona abirabura babunza imitima.
Vinicius Jr akunze gukorerwa irondaruhu by’umwihariko mu gihugu cya Espagne aho akina mu ikipe ya Real Madrid.
Ni kenshi Vinicius w’imyaka 23 yagiye agaragaza agahinda yatewe n’irondaruhu yagiye akorerwa mu bihe bitandukanye gusa bamwe mu bakinnyi bakinanye n’abo batakinanye bakamukomeza mu bitekerezo batangaga ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…
Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…