Byatahuwe ko umukinnyi wa Atletico Madrid akaba n’Umuholandi Memphis Depay ariwe wishyuriye ingwate ingana na miliyoni 1 y’Ama-Euro kugira ngo Dani Alves wabaye icyamamare muri Barcelona ave muri gereza nyuma y’uko yari yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu.
Nk’uko bikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, nyuma y’umutima udasanzwe Memphis Depay aherutse kwereka uwo bahoze bakinana mu ikipe imwe ya Barcelona Fc Dani Alves akamutangira amafaranga yatumye akurwa mu gihome.
Dani Alves wari warafungiwe nyuma yo gushinja gufata ku ngufu umukobwa mu bwiherero bw’akabyiniro muri espagne i Catalonya icyaha yakoze mu mwaka 2022, aho yaje gukatirwa imyaka ine n’igice, ariko yayitwaramo neza akazarekurwa dore ko ibyo yashinjwaga yari yabyemeye.
Dani Alves umunya-Brezil ukina yugarira, yaje gutabwa muri yombi kuva mu ntangiriro y’umwaka 2023.
Ibyo yasabwaga yarabikoze, icyari gisigaye cyari ikibazo cyo kwishyura amande angana na miliyoni 1 y’Amayero kugira abashe gukurwa mu gihome.
Gusa amakuru avuga ko bitewe n’ibibazo uyu mukinnyi yaramaze igihe kwishyura ibyerekeye ingwate byari bimugoye ariyo mpamvu hitabajwe abagiraneza.
Kuri uyu wa Mbere, nibwo Dani Alves yaje gufungurwa ku mugaragaro amaze gutanga ayo mafaranga gusa byaje kumenyekana ko mugenzi Memphis Depay ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi ariko bakinanye mu ikipe ya Barcelona yo muri Espagne ariwe wamugobotse akamutangira ayo mafaranga yose kugira ngo arekurwe.
Ni ibintu bikomeje gutangarirwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga kubona uyu mukinnyi Memphis Depay kuri ubu ubarizwa muri Altetico Madrid wari inshuti magara ya Dani Alves kwemera ku mwishyurira ako kayabo karenga miliyari mu mafaranga y’u Rwanda.
Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…
DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…
Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…
Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…