RWANDA

Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Salima yaguze imodoka ikosha

Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima yatangiye gusarura ku mbuto y’amafaranga yakoreye, aho yibitseho imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid iri mu zihenze kuko ibarirwa n’agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.

Advertisements

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Ikigo Carcarbaba Ltd gikora ubucuruzi bw’imodoka za Dongfeng Motor Ltd mu Rwanda cyashimiye Mukansanga ko yaguze iyi modoka ya Dongfeng HUGE Hybrid.

Nkuko amakuru yatangajwe kuri urwo rubuga ni uko Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 25 Werurwe 2024, aho igiciro cyayo ari ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw).

Salima Mukansanga ashyikirizwa imodoka ye

Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ikoresha amashanyarazi na lisansi, inywa litiro 55 kugira ngo yuzure, ndetse ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu. Yihariye kandi kuba idasohora umwuka muri shampoma.

Ku myaka 35, Mukansanga Salima yasifuye amarushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022 ndetse n’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uwo mwaka.

Yasifuye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abagore inshuro ebyiri, mu 2019 na 2023, ndetse n’Imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021.

Ibi byose bimugira Umusifuzikazi w’Umunyarwanda umaze iminsi ahagaze neza aho aza ku rutonde rw’ababigize umwuga muri Afurika kandi bubashywe kubera ubuhanga yagaragaje, bikaba bimuhesha guhembwa 2000$ ku kwezi.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago