Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwandakazi, Mukasanga Salima yatangiye gusarura ku mbuto y’amafaranga yakoreye, aho yibitseho imodoka nshya ya Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid iri mu zihenze kuko ibarirwa n’agaciro k’ibihumbi 36$, ni ukuvuga asaga miliyoni 46 Frw.
Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, Ikigo Carcarbaba Ltd gikora ubucuruzi bw’imodoka za Dongfeng Motor Ltd mu Rwanda cyashimiye Mukansanga ko yaguze iyi modoka ya Dongfeng HUGE Hybrid.
Nkuko amakuru yatangajwe kuri urwo rubuga ni uko Mukansanga yaguze iyi modoka ku wa Kane, tariki ya 25 Werurwe 2024, aho igiciro cyayo ari ibihumbi 36$ (asaga miliyoni 46 Frw).
Dongfeng Aeolus HUGE 2024 Hybrid ikoresha amashanyarazi na lisansi, inywa litiro 55 kugira ngo yuzure, ndetse ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu. Yihariye kandi kuba idasohora umwuka muri shampoma.
Ku myaka 35, Mukansanga Salima yasifuye amarushanwa atandukanye arimo Igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar mu 2022 ndetse n’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uwo mwaka.
Yasifuye kandi Igikombe cy’Isi cy’Abagore inshuro ebyiri, mu 2019 na 2023, ndetse n’Imikino Olempike yabereye i Tokyo mu Buyapani mu 2021.
Ibi byose bimugira Umusifuzikazi w’Umunyarwanda umaze iminsi ahagaze neza aho aza ku rutonde rw’ababigize umwuga muri Afurika kandi bubashywe kubera ubuhanga yagaragaje, bikaba bimuhesha guhembwa 2000$ ku kwezi.
Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…
Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…
Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…