Mu murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera haravugwa umusore wasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki.
Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo.
Amakuru atangwa na IGIHE avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto.
Uwitwa Umuhire Vincent, umwe mu baturanyi yatangarije icyo kinyamakuru ko ibyo babimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”
Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.
Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”
Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.
Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we.
IGIHE
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…