Amakuru aravuga ko ikipe ya Rayon Sports igeze kure mu biganiro byo gusinyisha umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports.
Niyonzima Olivier Sefu aherutse guhagarikwa na Kiyovu Sports imikino yose isigaye ya shampiyona uko ari itandatu.
Gusa ni uko uyu mukinnyi ari mu bamaze kubengukwa n’ikipe ya Rayon Sports ishaka kwiyubaka mbere y’igihe isoko ryigura n’igurisha ritari ryazaho benshi.
Ikipe ya Rayon Sports ngo irashaka undi mukinnyi wo hagati nyuma y’uko Madjaliwa abateye umugongo.
Kubera gutinya ibyuho by’abakinnyi bo mu kibuga hagati mu mwaka utaha, Rayon Sports yatangiye kuvugisha Seif kugira ngo aze kuyifasha mu bakinnyi bo hagati.
Niyonzima w’imyaka 31 yabaye muri Rayon Sports kuva mu 2015-2019, ayivamo ajya muri APR FC (2019-2021), yerekeza muri AS Kigali (2021-2023) na Kiyovu SC (2023-2024).
Ibiganiro ku mpande zombi bivugwa ko bigeze ahashimishije n’ubwo Olivier Seif we ataragira icyo abivugaho.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…