POLITIKE

Centrafrique: Abapolisi barenga 300 bari mu butumwa bw’amahoro bambitswe imidari yishimwe

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, abapolisi b’u Rwanda 320 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo ku bungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) bambitswe imidali y’ishimwe.

Mu bambitswe imidali y’ishimwe harimo abapolisi 279 bagize amatsinda abiri ari yo RWAFPU I-9 na RWAPSU I-8 n’abagera kuri 41 badakorera mu matsinda (IPOs), mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bangui ari naho aya matsinda yombi aherereye.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimiye abapolisi bambitswe imidali ku murava n’ubwitange byabaranze mu kazi ko kubungabunga amahoro n’umutekano no mu kuzuza izindi nshingano zitandukanye mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye.

(CP) Christophe Bizimungu yashimiye abapolisi umuhate w’akazi kabo

CP Bizimungu kandi yabashimiye ibikorwa by’ubumuntu byabaranze bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bagiye bakora muri iki gihugu birimo umuganda rusange, gutanga amaraso yo gufashisha abarwayi bayakeneye kwa muganga, gutanga ubuvuzi ku buntu no kugeza amazi meza ku baturage, abasaba gukomeza kwitwara neza no kurushaho gukora kinyamwuga.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Repubullika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014, aho kugeza ubu rufite abapolisi bari mu butumwa barenga 690.

Umutwe w’abapolisi RWAFPU ufite inshingano zitandukanye zirimo izo kurinda abaturage b’abasivili bari mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo no guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye, mu gihe Umutwe wa RWAPSU ufite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma n’ab’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique barimo; Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri.

Christian

Recent Posts

Igihugu cy’u Burundi cyashyizeho itegeko rikakaye kuzafatanwa ishashi

Umuntu uzongera gufatanwa ishashi mu gihugu cy'u Burundi yashyiriweho itegeko rikakaye ku buryo ngo yazajya…

14 hours ago

APR Fc yashyize hanze ibiciro by’amatike azayihuza na Rayon Sports

Ikipe y'Ingabo z'Igihugu APR Fc yamaze gushyira hanze ibiciro by'amatike y'umukino azayihuza na Rayon Sports…

14 hours ago

Uko M23 yakozanyijeho na Wazalendo i Bukavu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 3 Werurwe 2025, mu Mujyi wa Bukavu…

15 hours ago

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen. Muhoozi ari i Kigali

Kuva ku Cyumweru, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen.…

15 hours ago

Kubera iki? Perezida Ndayishimiye yisubiye agasaba ibiganiro n’u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko yifuza ibiganiro hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, mu…

3 days ago

Inama y’Abaminisitiri bo muri EAC na SADC yasubitswe

Inama yari guhuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika…

3 days ago