POLITIKE

Gen Muhoozi yatangiye imirimo mishya ahererekanya ububasha

Gen. Muhoozi Kainerugaba uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangiye imirimo mishya ahererekanya ububasha na Gen. Wilson Mbasu Mbadi yasimbuye kuri uwo mwanya.

Kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, Gen. Muhoozi yijeje ko mu nshingano ze azaharanira kuzamura imibereho myiza y’abasirikare.

Ku wa 21 Werurwe mu 2024 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.

Nyuma y’icyumweru iki cyemezo gifashwe, kuri uyu wa Kane tariki 28 Werurwe, habayeho umuhango wo guhererekanya ububasha.

Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya 4th Division headquarters,Gulu,wari uyobowe n’umujyanama wihariye wa Perezida mu bwirinzi n’umutekano ,Gen Caleb Akandwanabo, uzwi ku izina rya Salim Saleh.

Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 50 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho Se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.

Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

10 hours ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

1 day ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

1 day ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

1 day ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

1 day ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 days ago