Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu, bagaragaye mu mihanda bifatanyije n’abakirisitu gatolika mu muhango wo kuzirikana ububabare bwa Yezu, uwa Gatanu mutagatifu.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe, Perezida Ndayishimiye yagaragaye afite umusaraba ukoze mu giti cyo kimwe n’umufasha we wari wambaye imyenda isanzwe.
Nk’uko amakuru abigaragaza ku rukuta rw’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byashyize hanze amafoto agaragaza Ndayishimiye n’umufasha we bazirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo kuwa Gatanu mutagatifu.
Byagize biti “Kuri uyu wa gatanu 3/29, Umuryango wa perezida wifatanije n’abakristu bo ku isi yose mu isengesho ryo kuwa Gatanu mutagatifu, iminsi ibiri mbere ya Pasika; isengesho ryaranzwe n’inzira y’umusaraba yateguwe kugira ngo hibukwe kwihangana gutangaje kwa Kristo.”
Imbaga y’abakirisitu Gatolika yari kumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste yazirikanye ubabare bwa Yezu.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…