Perezida Evariste Ndayishimiye yagaragaye mu muhanda yikoreye umusaraba-Amafoto

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye na Madamu, bagaragaye mu mihanda bifatanyije n’abakirisitu gatolika mu muhango wo kuzirikana ububabare bwa Yezu, uwa Gatanu mutagatifu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Werurwe, Perezida Ndayishimiye yagaragaye afite umusaraba ukoze mu giti cyo kimwe n’umufasha we wari wambaye imyenda isanzwe.

Nk’uko amakuru abigaragaza ku rukuta rw’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Ntare Rushatsi, byashyize hanze amafoto agaragaza Ndayishimiye n’umufasha we bazirikana inzira y’umusaraba Yezu yanyuzemo kuwa Gatanu mutagatifu.

Byagize biti “Kuri uyu wa gatanu 3/29, Umuryango wa perezida wifatanije n’abakristu bo ku isi yose mu isengesho ryo kuwa Gatanu mutagatifu, iminsi ibiri mbere ya Pasika; isengesho ryaranzwe n’inzira y’umusaraba yateguwe kugira ngo hibukwe kwihangana gutangaje kwa Kristo.”

Imbaga y’abakirisitu Gatolika yari kumwe na Perezida Ndayishimiye Evariste yazirikanye ubabare bwa Yezu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *