IMYIDAGADURO

Abana ba Nyakwigendera Jay Polly bahawe akayabo mu gitaramo cya Platini P

Abakobwa babiri ba Nyakwigendera Jay Polly bahawe n’abagira neza asaga Miliyoni 16 Frw mu gitaramo gikomeye umuhanzi Platini P yaraye akoze mu ijoro ryakeye muri Camp Kigali.

Ni igitaramo cyiswe ’Baba Xperience’umuhanzi Platini P yakoze kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2024, cyagarukaga ku rugendo rwe mu muziki kuva yatangira kugeza ubu.

‘Baba Xperince’ ni igitaramo byagaragaye ko cyari cyitabiriwe ku rwego rushimishije, aho mu bacyitabiriye babashije no kwitanga mu gikorwa cyo gufasha abana ba Nyakwigendera Jay Polly babaha amafaranga kugira ngo bazakomeze bagire ubuzima bwiza.

Abakobwa babiri ba Nyakwigendera Jay Polly beretswe urukundo rwo hejuru

Abakobwa ba Jay Polly uko ari babiri bari baherekejwe n’umubyeyi wabo, bagiriye umugisha muri iki gitaramo aho bahawe arenga Miliyoni 16Frw.

Ubwo yari ari ku rubyiniro, Platini P yafashe umwanya ahamagara abana ba Jay Polly, avuga ko kubera uburyo afatamo Jay Polly akwiriye kumukorera igikorwa cyiza, ku bw’ibyo abahaye Miliyoni 1Frw, asaba n’undi wese ufite ubushake ko yakwitanga.

Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi mu bantu bari bitabiriye iki gitaramo, kompanyi imwe yemeye kuzishyura umwaka w’amashuri, umubyeyi wavuye mu Bufaransa yemera undi mwaka wo kuzabishyurira, na Alliah Cool aritanga.

Abandi nabo baje kugenda bemera ko bageneye aba bana impano y’amafaranga, muri abo harimo kompanyi zitandukanye.

Abitanze bose hamwe batanze agera muri Miliyoni 16Frw.

Abitanze ni:

Kompanyi 4 zitanze Miliyoni 6Frw, Coach Gael, Ishimwe Clement na Nemeye Platini batanze Miliyini 2Frw umwe umwe.

The Choice, Rocky Entertainment, Ishusho Art na Alliah Cool batanze Miliyoni 4Frw.

Sharifa umwe mu babyeyi babyaranye na nyakwigendera Jay Polly yagize ati: ”Mu izina rya Jay Polly turabashimiye cyane ndimo ndarira sinari byiteze ndabashimiye.”

Nemeye Platini wari watangiye icyo gikorwa yavuze ko azakurikirana n’uko icyo gikorwa cyizashyirwa mu bikorwa, agenda ahamagara umwe ku wundi mu bitanze.

Christian

Recent Posts

Habababyeyi wari umunyamakuru wa RadioTv10 yitabye Imana yaragiye gukora ubukwe

Pascal Habababyeyi wari umunyamakuru wakoreraga Radio/Tv10, yitabye Imana. Yari umwe mu bakoraga muri weekend nk’umwe…

1 day ago

Perezida Neva yongeye kurikoroza nyuma yo kugereranya Banki Nkuru y’igihugu cye n’iy’u Rwanda

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, utajya wiburira yatangaje imbere y'imbaga ko Banki Nkuru y’igihugu cyabo…

3 days ago

Dj Dizzo yitabye Imana ku myaka 26

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri…

3 days ago

Umugore w’umuraperi Chance The Rapper, Kirsten Corley yatse gatanya

Umugore w'umuraperi w'Umunyamerika Chance The Rapper, Kirsten Corley, yasabye gatanya n'uyu muraperi nyuma y'imyaka itanu…

4 days ago

Ingo zirenga ibihumbi 360 zirashima Leta kuri nkunganire y’Amashyiga avuguruye zahawe ku bufatanye na REG

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, iratangaza ko muri gahunda ya ‘’Tekera Heza’’ no gushyiraho…

4 days ago

Mu isura y’akanyamuneza, Bruce Melodie yasesekaye i Kampala-AMAFOTO

Umuhanzi Bruce Melodie yageze i Kampala mu ijoro ryakeye, n'itsinda rigari ryamuherekeje ririmo Coach Gael…

4 days ago