MU MAHANGA

Perezida Tshisekedi yagaragaje ishyari kuri mugenzi we Paul Kagame kubera uburyo amahanga amwubashye

Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye n’ibinyamakuru birimo Le Monde, yagaragaje ko ababazwa no kuba amahanga adafatira ibihano u Rwanda mu gihe arushinja gufasha M23 mu ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse yemeza ko ashengurwa no kubona Perezida Kagame yubahwa n’amahanga.

Ni ibirego u Rwanda rutera utwatsi, rukerekana ko iremwa rya M23 rifitanye isano n’ubugizi bwa nabi bumaze igihe kinini bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwatumye ababarirwa mu bihumbi bahungira mu bihugu by’akarere, barimo ibihumbi 100 rucumbikiye.

Tshisekedi yavuze ko RDC ikomeje gusabira u Rwanda ibihano, ibihugu birimo iby’i Burayi bikicecekera, ahubwo Perezida Kagame yabisuye, bikamusasira tapi itukura yo kunyuraho, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

Yagize ati “Vuba aha, nyuma y’urupfu rwa Alexey Navalny, Amerika yafatiye u Burusiya ibihano 500 kubera umuntu umwe. Muri Congo, hamaze gupfa abantu miliyoni 10. Ni ibihano bingahe u Rwanda rwafatiwe? Nta na kimwe. Kandi iyo Kagame agiye i Burayi, asasirwa tapi itukura. Niba atari ukubogama, wambwira ko ari iki?.”

Perezida Tshisekedi yavuze ko abashinja Wazalendo ubwicanyi ari abatazi ukuri k’ubuzima abarwanyi bayigize ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.

Yagize ati “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo by’akanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”

Tshisekedi yabwiye umunyamakuru ko abakwiye kubazwa ibyaha bya Wazalendo ari abo yise abashotoranyi.

Ati “Dukwiye kubibaza abashotoranyi babasunikiye muri ibi bihe. Mureke kumera nk’abo mu Burengerazuba kuko bibabaza Abanyafurika.”

Tshisekedi yasobanuye ko ababona ko Ingabo za RDC ziri gutsindwa urugamba ari uko ziri kurwanira mu bice byinshi. Naho ubundi ngo M23 ni yo iri gutsindwa.

Ati “Iki ni ikibazo kiri ahantu hamwe, ariko ahantu twayisubije inyuma. Yapfushije abantu benshi. Ariko iyi ntambara yatubereye inzitizi mu kuvugurura igisirikare cyacu.”

Perezida wa RDC yavuze ko mu bibangamiye igisirikare cyabo harimo n’abagambanyi bacyinjiriye kandi ngo si abavuga Ikinyarwanda gusa, ahubwo harimo n’abavuga izindi ndimi.

Ati “Tugomba gukura ingano mu nkumbi. Mu ngabo zacu harimo abagambanyi. Si abavuga Ikinyarwanda gusa, ahubwo harimo n’abavuga izindi ndimi. Duhanganye n’umwanzi ugaragara, u Rwanda n’utagaragara watwinjiriye.”

Intambara ya M23 n’ingabo za RDC yubuye mu mpera za 2021, yangiza umubano w’iki gihugu n’u Rwanda. Imitwe ya Wazalendo yinjiyemo mu 2022 hashingiwe ku biganiro yagiranye n’abofisiye bakuru mu gisirikare bakorera muri Kivu y’Amajyaruguru.

Christian

Recent Posts

Uwunganiraga Aimable Karasira mu rubanza yabivuyemo

Kuri uyu wa Gatatu, Maitre Gatera Gashabana wunganiraga Aimable Karasira yivanye muri uru rubanza ku…

2 weeks ago

Perezida Kagame yashimiye Urubyiruko rw’abakorerabushake imbaraga bagaragaje mu gihe cya COVID-19

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka icumi Urubyiruko rw'abakorerabishake rumaze rukora ibikorwa by'Ubwitange, Perezida Paul…

2 weeks ago

Gakenke: Inzu zigera kuri zirindwi zarigise

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Gicurasi, mu Murenge wa Mugunga, Akarere…

2 weeks ago

Urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku 7,500 rwahuriye muri BK Arena kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 (Amafoto)

Kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, Urubyiruko rw'abakorerabishake rugera ku 7,500 rwaturutse mu…

2 weeks ago

Gen Muhoozi yasuye RDC nyuma yo kuzamurwa mu mapeti

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo…

2 weeks ago

Kigali: Imodoka itwara Abanyeshuri yakoze impanuka yinjira mu nzu

Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Gicurasi, mu Mujyi wa Kigali…

2 weeks ago