Mu mujyi wa Lagos ho mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umukobwa watwikiriye umukunzi we w’Umushinwa mu nzu babanagamo kubera uburyo yamurazaga rwantambyi.
Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru dusoje, aho umukobwa wo muri Maroc uzwi ku izina rya Asmaa, ufite imyaka 21, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu cya Lagos kubera gukekwaho gutwikira mu nzu umukunzi we witwa Xunxue w’Umushinwa w’imyaka 41.
Iyi nzu yahiye irakongoka n’ibyari biyirimo byose ikaba isanzwe iherereye mu gace ka Oregun, Ikeja mu gihugu cya Nigeria.
Amakuru avuga ko inzego zishinzwe umutekano zirimo na polisi zaburiwe ko inzu yafashwe n’umuriro nyuma yo kubona umuriro mwinshi ku nyubako iherereye mu isambu yo muri ako gace.
Iperereza ryibanze ryerekanye ko Asmaa na Xunxue batumvikanaga kandi ngo babanaga bahora mu bushyamirane, igikorwa cyo gutwika iyo nzu ngo yagikoze mu gihe umukunzi we harikumwe n’abandi bantu babiri muri iyo nyubako.
Mu gihe yabazwaga ku byabimuteye Asmaa yavuze ko Xunxue yamuzanye muri Nigeria kandi ko yamaze amezi atandatu afungiranye mu nzu ye. Yavuze ko icyo umukunzi we yashakaga byari ukuryamana na we gusa no kutamwemerera ko yakora akazi na kamwe.
Mu magambo ye Asmaa wumvikanaga nk’uwatunguwe yagize ati ’’Yankoresheje amezi atandatu kandi ntiyashakaga ko nkoresha visa yanjye. Ntiyashaka ko nkora akazi cyangwa gukora ikintu cyose cyashobora kumpa amafaranga. yashaka ko nicara murugo gusa. Nagiye mubwira ngo angurire itike, arampakanira. Gusa we icyo yashakaga nuko nakwicara murugo, tukirirwa dukora imibonano mpuzabitsina ku busa amezi atandatu. nicara murugo nkategereza ko aza avuye ku kazi”
Asmaa yavuze ko yatwitse inzu kubera ko yashakaga kwiyahura kuko yababajwe n’ibikorwa bya Xunxue.
Amakuru yemeza ko icyakora ntawaburiye ubuzima ubwo inzo yatwikwaga. Kugeza ubu ukekwaho icyaha ari mu maboko ya polisi hamwe n’abandi bantu bashobora kuba barabigizemo uruhare.
Umutwe wa M23 biravugwa ko wamaze kuva mu gace ka Kamandi Gîte wari warigaruriye mu…
Muligande Jacques uzwi ku izina na Mighty Popo warusanzwe umenyerewe mubyo kwigisha umuzika yatangiye urugendo…
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu…
Nsengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, yakatiwe gufungwa iminsi…
Mu gihe ejo kuwa 05 Ugushyingo 2024 Abanyamerika bazinduye mu matora ya Perezida wa Leta…
Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2024, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari kubera amatora y’Umukuru…